Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 22, 8.10-13; 23,1-3
Muri iyo minsi, umwami Yoziya atuma umunyamabanga we Shafani kuri Hilikiyahu, umuherezabitambo mukuru, wari ushinzwe imirimo yo gusana Ingoro y’Uhoraho. Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani ati “Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho !” Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma. Hanyuma umunyamabanga Shafani abwira umwami ati “Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.” Shafani agisomera umwami. Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye. Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya umugaragu w’umwami ati “Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.”
Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe. Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho. Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri iki gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano.
Zaburi ya 118 (119), 33-34, 35-36, 37.40
R/ Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe.
Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,
kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.
Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,
maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.
Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,
kuko ari yo anezereje.
Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe,
aho kohoka ku maronko.
Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge,
unkomeze mu nzira zawe.
Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe,
untungishe ubutungane.