Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya 10,1-3.7-8.12
Israheli yari umuzabibu mwiza
ukera imbuto zishimishije.
Uko imbuto zayo ziyongeraga,
ni na ko yagwizaga intambiro;
uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka,
ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza.
Umutima wabo ni ibinyoma bisa,
none bagiye kubiryozwa.
Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo
no guhirika inkingi zabo.
Ubwo noneho bazavuga bati
«Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho.
Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki?»
Ibya Samariya byo birarangiye:
umwami wayo aragenda ayobagurika
nk’agashami gatwawe n’amazi.
Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni,
ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa ;
amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo,
maze bazabwire imisozi bati «Nimuturidukireho ! »,
n’utununga bati «Nimudutwikire !»
Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza.
Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya;
kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho,
kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.
Zaburi ya 104(105), 2-3, 4.6, 5.7
nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!
Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.
Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,
mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be!
Ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.