Isomo ry’umuhanuzi Yeremiya 1.1.4-10
Ngaya amagambo ya Yeremiya, mwene Hilikiyahu, wari umwe mu baherezabitambo babaga i Anatoti mu ntara ya Benyamini, Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati
«Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi;
nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.»
Ubwo nanjye ndatakamba nti
«Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga,
dore ndacyari muto!»
Nuko Uhoraho arambwira ati
«Wivuga ngo ndacyari muto,
kuko aho nkohereza hose uzajyayo,
kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga.
Ntugire umuntu utinya,
humura turi kumwe, ndagutabara.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa, maze arambwira ati
«Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha
ku mahanga no ku bihugu byose,
kugira ngo urandure kandi uhirike,
utsembe kandi usenye,
kugira ngo wubake kandi utere imbuto.
Zaburi ya 70(71), 1-2, 3, 5a-6, 15ab.17
Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,
sinzateterezwa bibaho.
Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,
untege amatwi maze undokore.
Umbere urutare negamira,
nshobora guhungiramo buri gihe; wiyemeje kunkiza,
wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.
Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,
Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.
Narakwisunze kuva nkivuka,
unyitorera nkiva mu nda ya mama,
ni cyo gituma nzahora ngusingiza.
Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,
iminsi yose namamaze agakiza kawe,
Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,
na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.