Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 19 gisanzwe, A, Imbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 9, 1-7; 10, 18-22

Nuko numva ijwi riranguruye rigira riti «Mube hafi, mwe mushinzwe guhana umugi, buri wese afate mu kiganza intwaro yo kurimbura.» Hanyuma nbona abantu batandatu, batambuka baturutse mu irembo ryo hejuru ryerekera mu majyaruguru, buri muntu yitwaje intwaro yo kwica. Hagati yabo hari umuntu wambaye umwenda w’ihariri, akagira no ku mukandara we igikoresho cyo kwandikisha, cyari kigenewe umwanditsi. Nuko barinjira, maze bahagarara imbere y’urutambiro rw’umuringa. Ikuzo ry’Imana ya Israheli riva ku mukerubimu ryari ririho rigana ku muryango w’Ingoro, rihamagara wa muntu wambaye umwenda w’ihariri akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha ; maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k’abantu bariho baganya, bakaba barizwa n’ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.» Nuko abwira abandi bantu ati «Nimukurikire uwo muntu, namwe munyure mu mugi kandi mwice. Ntimugire n’umwe murebana impuhwe cyangwa ngo mumubabarire ; baba abasaza, abasore n’amasugi, abana n’abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro. Hanyuma arababwira ati «Nimuhindanye Ingoro, ibikari byayo mubyuzuzemo intumbi ! Ngaho mugende.» Nuko baragenda bica abatuye umugi bose.

Ikuzo ry’Uhoraho risohoka riturutse imbere y’umuryango w’Ingoro, maze rihagarara ku bakerubimu. Nuko abakerubimu barambura amababa, bazamuka mbareba n’inziga zizamukana na bo; bahagarara ku rugi rw’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana ya Israheli riri hejuru yabo. Byari bimeze rwose nka bya binyabuzima nigeze kubona mu nsi y’Imana ya Israheli, ubwo nari ndi ku ruzi rwa Kebari, nuko menya ko bari abakerubimu. Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye n’amababa ane, bakagira n’ibintu bimeze nk’ibiganza by’umuntu mu nsi y’amababa yabo. Imitwe yabo yasaga rwose nk’iyo nari nigeze kubona, ubwo nari ndi ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Nuko buri mukerubimu akagenda aboneje imbere ye.

Zaburi ya 112(113), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho!

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose!

Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho!

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

we utetse ijabiro hejuru iyo gihera.

Publié le