Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 3, 6-10.16-18
Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi, udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho. Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu, nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza.
Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese.Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe: ni uko nandika!
Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.
Zaburi ya 127(128), 1-2, 4.5b
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.
Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
unagirire amahirwe muri Yeruzalemu.