Amasomo yo ku wa gatatu – [Icya 3, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 4,1-5.9

None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire. Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire. Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati «Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke!» Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi? Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe.

Zaburi ya 147, 12-13, 15-16, 19-20

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,

Siyoni, singiza Imana yawe!
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.
Anyanyagiza umurama w’urubura,
ukagira ngo ni ibizingo by’ubwoya bw’intama,
agasanzagiza ikime cy’inyababa, ukaba wagira ngo ni ivu.
agahuhisha umuyaga we, amazi agatemba.
Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
ngo ayamenyeshe amateka ye.
Publié le