Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 5 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 15, 1-6

Muri iyo minsi, abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati « Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa. » Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu ; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba lntumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo. Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi. Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati « Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa. » Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo.

 

Zaburi ya 121(122),1-2, 3-4b, 4c-5

R/ Tuzajya mu Ngoro y’Imana twishimye!

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !»

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

Imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;

ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

Publié le