Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 10,1-10
Umwamikazi w’i Saba wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo.
Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubatse, n’ibiribwa byo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa. Nuko abwira umwami ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri. Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narumvise. Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe. Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni.
Zaburi ya 36(37), 5-6,30-31,39-40ac
Yoboka inzira igana Uhoraho,