Amasomo yo ku wa gatatu – [Icya 6 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 1,19-27

Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara, kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana. Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza. Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye: iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga. Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye. Niba hari uwibwira ko ari umuyoboke w’Imana, ariko ntashobore gutegeka ururimi rwe, aba yibeshya, n’iyobokamana rye riba ari ubusa. Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.

Zaburi ya 14 (15), 1a.2, 2bc-3ab, 4d.5

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,
Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
Ni umuntu utabunza akarimi,
ntagirire abandi nabi,
Nta bwo yivuguruza.
Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.
Publié le