Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 4,13-17
Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu», nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka! Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya», ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi. Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye.
Zaburi 48(49),2-3.6-7.8-9.10-11ab
Nimwumve ibyo ngiye kuvuga, miryango mwese,
nimutege amatwi, mwumve neza, abatuye isi mwese,
rubanda rugufi namwe abakomeye,
abakire namwe abakene, mbese mwese uko mungana!
Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
Maze bakiratana ko batunze byinshi?
Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
None se hari uwabaho ubuziraherezo,
akaguma aho adateze kujya mu mva?
Mbese ntimuhora mubona uko urupfu rutwara abanyabwenge,
kimwe n’uko ruhitana umusazi n’umupfayongo,
Maze ibintu bari bafite bikaribwa n’abandi?