Amasomo yo ku wa gatatu, icyumweru cya 17 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 34′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 34,29-35

Musa amanuka ku musozi wa Sinayi afite mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye byanditseho Isezerano. Ubwo yamanukaga, ntiyari azi ko mu ruhanga rwe harabagiranaga kubera ko yaganiriye n’Uhoraho. Aroni n’Abayisraheli bose babona Musa, n’ukuntu mu maso he harabagiranaga! Nuko bagira ubwoba bwo kumwegera. Musa arabahamagara; Aroni n’abatware bose b’imbaga bagaruka bamusanga, maze arabavugisha. Hanyuma Abayisraheli bose baramwegera, abamenyesha amategeko yose Uhoraho yari yamubwiriye hejuru y’umusozi wa Sinayi. Musa arangije kubibabwira, yipfuka igitambaro mu maso. Iyo Musa yabaga yinjiye imbere y’Uhoraho ngo avugane na we, yavanagaho icyo gitambaro kugeza igihe asohokeye mu ihema; yagera hanze, akabwira Abayisraheli ibyo yabaga yategetswe: Abayisraheli babonaga mu maso ha Musa harabagirana. Nuko Musa agasubiza igitambaro mu maso, kugeza ubwo yongera kwinjira ngo avugane n’Uhoraho.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 98(99)’]

Zaburi ya 98(99),5,6,7,9

Nimusingize Uhoraho, Imana yacu,

nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye,

kuko ari Nyir’ubutagatifu!

Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be,

Samweli akaba mu biyambaza izina rye;

biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.

Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana,

bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye.

Nimurate Uhoraho, Imana yacu,

maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu,

kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le