Amasomo yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 15,10.16-21

Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye!

None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza.

Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize,

ariko bose baramvuma!

yo numvise amagambo yawe, ndayamira:

ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero.

Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo.

Sinshakira ibyishimo byanjye gushyikirana n’abikinira;

ikiganza cyawe kintegeka kubitarura

kuko wantegetse kuvugana ubukana.

Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata,

igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti?

Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa,

ntigire amazi igihe cyose.

(Uhoraho:)

None rero, Uhoraho avuze atya:

Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere.

Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu,

umunwa wawe uzaba uwanjye.

Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga.

Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa.

Bazakurwanya, ariko nta cyo bazagukoraho;

humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure.

Uwo ni Uhoraho ubivuze!

Ndakuvana mu kiganza cy’abagome,

nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.

Zaburi 58(59), 2-3, 4-5ab, 10-11, 17, 6a.18

Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,

undinde abaje kuntera.

Nkiza abagiranabi,

unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso.

Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye,

Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera,

kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze!

Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega.

Kanguka, uze aho ndi wirebere nawe,

Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye,

Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa.

Imana yuje ineza irangoboka,

maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose.

Jyeweho ndarata imbaraga zawe,

nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,

kuko wambereye umurwa w’amakiriro,

n’ubuhungiro ku munsi w’amage.

wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli!

Nzagucurangira, wowe mbaraga zanjye,

wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro,

wowe Mana yuje ineza!

Publié le