Amasomo yo ku wa gatatu[ Icyumweru cya 21, gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Tesaloniki 2′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 2,9-13

Bavandimwe, ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise, kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.» Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 138 (139)’]

Zaburi ya 138 (139),7-8, 9-10, 11-12

Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe?

N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!

N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,

n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

 

Wenda nava aho nibwira nti «Nibura umwijima wo uzantwikira,

maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije!»

Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima,

n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa.

[/wptab]

[end_wptabset]