Amasomo yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 7, Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20,28-38

Pawulo asezera ku bakuru ba Kiliziya ya Efezi, arababwira ati « Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite. Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo. Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri rnuntu muri mwe. Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose. Nta kintu cy’umuntu uwo ari we wese nararikiye, cyaba feza, cyaba zahabu, cyangwa umwambaro. Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye. Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ‘Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’» Pawulo amaze kuvuga ibyo, arapfukama hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi baramuhobera. Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

Zaburi ya 67 (68), 29-30, 33.34b.35a, 36

R/Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !

 

Imana yawe yakugeneye gukomera

Mana, erekana rero imbaraga zawe,

wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho.

Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu,

bazatanguranwa kukuzanira amaturo.

 

Ngoma z’isi nimuririmbire Imana,

mucurangire Nyagasani !

Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane :

ububasha nimubuharire Imana !

 

Mana, aho uri mu Ngoro yawe uhorana icyusa.

Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi.

Imana nisingizwe !

Publié le