Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,1-9a
Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu. Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye, kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha, kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu? Iyo umwe avuga ati «Ndi uwa Pawulo», undi ati «Ndi uwa Apolo», ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu?
Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani! Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije. Bityo, uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura. Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze. Twembi turi abafasha b’Imana.
Zaburi ya 32(33), 12-13, 14-15, 20-21
Amahanga azatwikwa nk’amatanura y’ishwagara,
azakongoke, boshye amahwa yatemwe agashyirwa mu muriro.
Nimwumve ibyo nkoze, mwe abari kure;
aba bugufi namwe, mumenye ko ndi umunyabubasha.
Muri Siyoni, abanyabyaha bagize ubwoba,
abahemu barahinda umushyitsi, bakabazanya bati
«Ni nde muri twe uzahangara uwo muriro utwika?
Ni nde muri twe uzahangara iryo tanura ritazima?»
— Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri,
ni umuntu wanga amahugu,
akigizayo abamushukisha amaturo,
akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi,
agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi.
Itegereze Siyoni, umurwa w’iminsi mikuru yacu,
amaso yawe narebe Yeruzalemu, ahantu h’ituze,
ihema ritazasenywa ukundi, n’imambo zaryo ntizishingurwe,
imigozi yaryo ntiyongere gupfundurwa.
Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye,
hakazaba akarere k’imigezi n’inzuzi ngari;
ariko nta bwato bugashywa buzayanyuramo,
nta n’amato manini azambuka ako karere.