Amasomo yo ku wa Gatatu wa Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3,1-10

Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’Imana. Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa «Uw’Uburanga», kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose. Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu Ngoro, abasaba imfashanyo. Nuko Petero, ari hamwe na Yohani, aramwitegereza maze aramubwira ati «Ngaho turebe! » Uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!» Nuko amufata ikiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Ako kanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera; arabaduka, arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu Ngoro y’Imana, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. Nuko rubanda rwose ngo bamubone agenda kandi asingiza Imana, baramumenya: koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’Umuryango w’Ingoro y’Imana witwa « Uw’Uburanga ». Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho.

Zaburi ya 104 (105), 1-2, 3-4, 6-7, 8-9

R/Nimuhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho! 

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga ;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze. 

Nimwishimire izina rye ritagatifu,

Muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema. 

Mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be !

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose. 

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

Ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.

Publié le