Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 12 gisanzwe,giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 15′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 15,1-12.17-18a

Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi ati «Abramu, ntutinye ndi ingabo igukingiye ; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane. Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki ? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi. » Ati « Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye. » Uhoraho ni ko kumubwira ati « Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe. » Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. 

Aramubwira ati “Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.” Abramu aramusubiza ati « Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga? » Uhoraho ati « Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma. » Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana. lzuba rigiye kurenga Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu muri aya magambo ati « Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe. »[/wptab]

[wptab name=’Zaburi 104 (105)’]

Zaburi 104 (105),1-2, 3-4, 6-7, 8-9

R/Uhoraho ahora yibuka Isezerano rye !

 

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga ;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze.

 

Nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

 

Mwebwe nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be !

Ni we Uhoraho Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

 

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le