Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 16 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 16′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 16,1-5.9-15

Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka Elimu, itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri. Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. Abayisraheli barababwira bati « Yewe ! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka ! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»

Nuko Uhoraho abwira Musa ati « Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.» Musa abwira Aroni ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ‘Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’ » Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu. Uhoraho abwira Musa ati « Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba mu kabwibwi, murarya inyama ; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»

Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. Icyo kime kimaze kweyuka babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. Abayisraheli baritegereza maze barabazanya bati « Man hu », ari byo kuvuga ngo « Iki ni iki? » kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati « Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. »

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 77(78)’]

Zaburi ya 77(78),17-18,19.22,24-25, 27.29

R/ Nyagasani, duhe umugati wo mu ijuru !

 

Abakurambere bacu bakomeje gucumura ku Mana aho mu butayu,

bagarambira Imana Isumbabyose;

biyemeza kwinja Imana,

bayaka ibyo kurya ngo bahage.

 

Bitotombeye Imana bavuga bati

« Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu ? »

Kuko batari bizeye Imana,

ntibiringire ubuvunyi bwayo.

 

Ibanyanyagizaho manu ngo barye,

Ibaha ingano zo mu ijuru,

muntu arya umugati w’abamalayika,

iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

 

Ibamanuriraho inyama,

zinganya ubwinshi n’umukungugu,

ibagushaho inyoni z’uruhuri,

nk’umusenyi wo ku nyanja ;

bararya maze barahaga,

ibamara ityo irari bari bafite.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le