Kuwa 6/12/2017
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 25, 6-10a)
Uwo munsi, 6Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza. 7Azatanyagurira kuri uyu musozi umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose, n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose. 8Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we mu gihugu cyose. Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze. 9Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu. Twaramwiringiye aratubohora, amizero yacu ari muri Uhoraho. Nitwishime, tunezerwe kuko aducungura. » 10aUhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)
Inyik/ Nyagasani, nzibera iruhande rwawe iminsi yose!
Uhoraho ni we mushumba wanjye,
Nta cyo nzabura!
Andagira mu rwuri rutoshye.
Anshora ku mariba y’amazi afutse,
Maze akankomeza umutima.
Anyobora inzira y’ubutungane,
Abigiriye kubahiriza izina rye.
N’aho nanyura mu manga yijimye,
Nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,
Inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.
Imbere yanjye uhategura ameza,
Abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.
Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Nyagasani azaza gukiza umuryango we:
hahirwa abiteguye kumusanganira!
Alleluya.
IVANJILI
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 15, 29-37)
Muri icyo gihe, 29Yezu afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. 30 Abantu benshi baramusanga bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. 31Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. 32Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati « Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka ; hato batagwa mu nzira.» . 33Abigishwa baramubwira bati « Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya ? » 34Yezu arabaza ati « Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi n’udufi dukeya. » 35Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. 36Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be bayiha rubanda. 37Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi!
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu