Amasomo yo ku wa Gatatu w’Ivu

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Yoweli 2,12-18

Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu! Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere.Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro;nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe,ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?» Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we. 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 2 Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 5,20-21; 6,1-2

Bavandimwe, Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: Nimwemere mwiyunge n’Imana! Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw’Imana. Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.

Publié le