Amasomo yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 10
[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 3′]
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,4-11
Ngicyo icyizere dufitiye Imana ku bwa Kristu. Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana. Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho ; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima. Niba gushingwa ubutumwa butarindaga urupfu, busharazwe ku bisate by’amabuye, kwaramuhesheje ikuzo ringana rityo kugeza aho Abayisraheli badahangara kureba uruhanga rwa Musa, kubera ububengerane bw’akanya gato bwo mu maso he, bishoboka bite ko uwashinzwe ubutumwa bwa Roho atamutambukije kure ikuzo ? Ubwo ubutumwa bwavanyeho ubucibwe bwagize ikuzo, ubutumwa bugeza ku butungane busumbijeho kure ikuzo risesuye. Uko byamera kose, ibyahoranye ikuzo, byarayoyotse, ubigereranyije n’ibifite ikuzo rihanitse ryo kuri ubu. Niba rero ibyamaze akanya gato byarahawe ikuzo, bishoboka bite ko ibigenewe guhoraho, bitarushaho kugira ikuzo?[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 98(99)’]
Zaburi ya 98(99),5.6.7.8.9
Nimusingize Uhoraho, Imana yacu,
nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye,
kuko ari Nyir’ubutagatifu!
Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be,
Samweli akaba mu biyambaza izina rye;
biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.
Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana,
bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye.
Uhoraho, Mana yacu, wowe warabasubizaga,
ubagaragariza ko uri Imana itinda kurakara,
ariko ukabahanira n’ibyaha byabo.
Nimurate Uhoraho, Imana yacu,
maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu,
kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu.[/wptab]
[end_wptabset]