Amasomo yo ku wa kabiri [ 28 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 1,16-15

Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo«Intungane izabeshwaho n’ukwemera.»

Koko rero uburakari bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi. Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: Imana yarakibahishuriye. Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, kuko bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. Birataga kuba abanyabwenge, bahinduka abapfayongo, maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi.

Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza iby’umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni, kugira ngo bihumanye umubiri. Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 18 (19)’]

Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5ab

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le