Amasomo yo ku wa kabiri [31 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 12′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 12,5-16b

Bavandimwe, bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera; uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe. Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 130 (131)’]

Zaburi ya 130 (131),1, 2, 3

Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,

n’amaso yanjye nta cyo arangamiye;

nta bwo ndarikiye ubukuru,

cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.

Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje,

nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!

Israheli, wiringire Uhoraho,

kuva ubu n’iteka ryose!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le