Amasomo yo ku wa kabiri [32 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 2, 23-24; 3, 1-9

Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka,

imurema ari ishusho ryayo bwite;

nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi,

bityo rwigarurira abamuyoboka!

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,

kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.

Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,

barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,

bagiye kure byitwa ko barimbutse,

nyamara bo bibereye mu mahoro.

Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,

bahorana amizero yo kutazapfa.

Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,

bazahabwa ingororano zitagereranywa.

Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;

yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,

ibakira nk’igitambo kitagira inenge.

Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,

barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.

Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,

maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.

Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,

abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,

kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,

ntanareke gusura abo yitoreye.

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 16-17, 18-19

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,

amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,

maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,

akaramira abafite umutima wihebye.

Publié le