Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 21, 17-29

Muri iyo minsi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Eliya w’Umutishibi riti “Haguruka ! Umanuke usange Akabu umwami wa Israheli, utegekera i Samariya. Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti yazunguye. Umubwire aya magambo uti ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga ? Niyo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe bwite’.” Akabu abwira Eliya ati “Urambonye, mwanzi wanjye !” Undi aramusubiza ati “Ndakubonye kuko watinyutse gukora ibyo Uhoraho yanga. Ubu ngiye kuguteza ibyago: nzagutsemba ntsiratsize; mu nzu ya Akabu nzamaraho ab’igitsinagabo bose, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli. Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya, kuko wancumuyeho kandi ukoshya Abayisraheli ngo banncumureho. Naho ku byerekeye Yezabeli, Uhoraho avuze atya: Imbwa zizarira Yezabeli mu murima w’i Yizireyeli. Umuntu wese wo mu muryango wa Akabu uzapfira mu mugi, imbwa zizamurya, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’ibisiga byo mu kirere.”Koko nya muntu n’umwe wigeze abaho w’umugome nka Akabu, ngo akore ibyo Uhraho yanga, yohejwe n’umugore we Yezabeli. Yakoze nabi cyane, yiyegurira ibigirwamana nk’uko Abahemori babigenzaga, ari bo Uhoraho yirukanye imbere y’Abayisraheli. Akabu  amaze kumva ayo magambo ya Eliya atanyagura imyenda ye, yambara ikigunira kandi asiba kurya; akaryama ku bigunira kandi akagenda yiyoroheje. Nuko Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi ati “Wabonye uko Akabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kubera ko yicishije bugufi mu maso yanjye, sinzamuteza ibyago akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.”

 

Zaburi ya 50 (51), 3-4, 5-6b, 11.16

R/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho.

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga mba ari cyo nkora !

 

Renza amaso ibyaha nakoze,

ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.

Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo,

maze ururimi rwawe ruzamamaze ubutungane bwawe.

Publié le