Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 3,1-8
Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri. Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose. Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo
batabanje kubisezerana?
Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba
itabonye icyo ihiga?
Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo
nta cyo cyafashe?
Mbese inyoni igwa mu mutego nta cyo bayishukishije?
Umutego se washibuka ari nta cyo ufashe?
Ihembe se ryo, ryavugira mu mugi,
abantu ntibaryamire amajanja?
Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi,
atari Uhoraho ubiteye?
Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora
adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi.
Intare itontomye, ni nde utatinya?
Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura?
Zaburi ya 5, 2-3, 5-6ab, 6c-7
Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,
ushishikarire kumva amaganya yanjye.
Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;
Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.
Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,
umugome ntiyakirwa iwawe.
Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere;
uzirana n’abagizi ba nabi bose,
ukarimbura abanyabinyoma.
Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,
Uhoraho nta bwo arebana na we.