Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya 8,4-7.11-13
Biyimikiye abami batambajije,
bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi.
Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo,
bakikururira batyo kurimbuka.
Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse !
(Koko, uburakari bwanjye bwabagurumaniye :
mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?)
Cyakomotse muri Israheli, gikozwe n’umunyabukorikori,
kikaba rero atari Imana.
Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe.
Babibye umuyaga, bazasarura serwakira;
bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu,
n’aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga.
Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha,
none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho.
N’aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye,
babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka!
Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo,
nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha.
Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo,
mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.
Zaburi ya 113B(115) , 3-4, 5-6, 7ab.8ab, 9.11
Imana yacu iba mu ijuru,
icyo ishatse cyose ikagikora.
Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,
ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.
Bifite umunwa, ariko ntibivuge,
bikagira amaso, ariko ntibibone;
bifite amatwi, ariko ntibyumve,
bikagira amazuru, ariko ntibihumurirwe;
bifite ibiganza, ariko ntibikorakore,
bikagira n’ibirenge, ariko ntibigende;
Ba nyir’ukubihanga barakamera nka byo,
kimwe n’ababyiringira bose.
Naho mwebwe, bana ba Israheli, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!
Namwe abatinya Uhoraho, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!