Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 15 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 7,1-9

Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi, bati «Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.» Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.

Uhoraho abwira Izayi ati «Sohoka, ujyane n’umuhungu wawe Sheyari‐Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; maze umubwire uti ’Humura ! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure, bavuga bati ’Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’

Nyamara Nyagasani Imana avuze atya:

Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho!

Damasi ni umutwe wa Aramu,

naho Rasoni akaba umutware wa Damasi,

— hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu,

Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.—

Samariya ni umutwe wa Efurayimu,

naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya.

Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.»

Zaburi ya 47(48) 2-3ab, 3cd-4, 5-6, 7-8

Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje

mu murwa w’Imana yacu.

Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,

ukanezeza isi yose!

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,

ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;

Imana ituye hagati mu ngoro zaho,

ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

Dore abami bari bawibasiye,

bashyira nzira icyarimwe;

ngo bawurabukwe, bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha,

maze amaguru bayabangira ingata!

Umushyitsi ubafatira aho ngaho,

baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.

Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba,

wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.

Publié le