Amasomo yo ku wa kabiri – Icya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 14,17-22

Uzababwire aya magambo, uti

«Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro,

kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi,

umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira.

Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota,

nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara.

Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu,

ariko ntibasobanukirwe.»

(Rubanda:)

Waba se waratereranye Yuda,

Siyoni ukaba warayizinutswe?

Ni kuki uduteza ibyago bidakira?

Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona,

igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba!

Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu,

ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu;

ni byo koko, twagucumuyeho.

Girira icyubahiro cy’izina ryawe,

maze woye kutugaya,

wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe!

Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza!

Mu bigirwamana by’amahanga se,

hari na kimwe kigusha imvura?

Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi?

Si wowe se Uhoraho, Imana yacu?

Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.

Zaburi ya 78(79), 5a.8, 9, 11.13ab

Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi

umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

tuzakuririmbire ibisingizo iteka.

Publié le