Amasomo yo ku wa kabiri – [Icya 4 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 Samweli 18,9-10.14b.24-25a.30-32.19,1-3.
Hanyuma Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’umushishi. Umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza. Umuntu aramubona, araza abwira Yowabu, ati «Nabonye Abusalomu anagana mu giti.» Yowabu aravuga ati «Wikomeza kuntesha igihe.» Nuko afata mu kiganza cye ibihosho bitatu, maze abitera mu mutima wa Abusalomu. Ubwo Dawudi akaba yicaye hagati y’amarembo yombi. Umurinzi ajya hejuru y’irembo ku rukuta, yubuye amaso abona umuntu wirukanka ari wenyine. Umurinzi atera hejuru kugira ngo abimenyeshe umwami. Umwami aramubwira ati «Igirayo, hagarara hariya.» Yigirayo maze aguma aho ngaho.
Nuko Umukushi arahagera, aravuga ati «Umwami, umutegetsi wanjye niyumve inkuru nziza: uyu munsi Uhoraho yakurenganuye, agukiza ibiganza by’abaguhagurukiye bose.» Umwami abaza Umukushi ati «Byose se byagendekeye neza n’uwo musore Abusalomu?» Umukushi aramusubiza ati «Abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye, bose barakabona urwo uwo musore yabonye, kimwe n’abaguhagurukiye bose kugira ngo bakugirire nabi!» Nuko umwami abyumvise arasuhererwa, arazamuka ajya mu nzu yo hejuru y’irembo ararira. Yariraga avuga ati «Mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye! Abusalomu mwana wanjye! Iyo njya gupfa mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!» Baza kubwira Yowabu, bati «Dore umwami ariho ararira kandi araganya, kubera Abusalomu.» Uwo munsi, umutsindo uhinduka amaganya mu mbaga yose, kuko bari bumvise bavuga ngo «Umwami yababajwe cyane n’umwana we.»

Zaburi 85(86),1-2.3-4.5-6.
Uhoraho, tega amatwi, unsubize,
kuko ndi umunyabyago w’umukene.
Undwaneho kuko nakuyobotse,
wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.

Nyagasani, ngirira imbabazi,
ni wowe ntakira umunsi wose.
Shimisha umutima w’umugaragu wawe,
kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.

Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,
wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.
Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye,
uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

Publié le