Isomo ryo mu gitabo cya 1 cya Samweli 16,1-13
Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ‘Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’ Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta.»
Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?» Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.
Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!» Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.» Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.» Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.» Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.» Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.
Zaburi ya 88 (89),20cd.21, 25.27, 28-29
Maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari,
umwana w’umusore mutora muri rubanda.
Nsanga Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu
Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,
maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.
We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,