Amasomo yo ku wa kabiri – [Icya 2, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 1, 10.16-20

Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma, mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora!Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi. Uhoraho avuze atya: Nimuze tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama. Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

 Zaburi ya 49(50) 7ab.8, 13-14, 16bc-17, 21ab.23a

« Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja.

Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

« Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa,

cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume ?

Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose.

« Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

« Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nkawe?

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo. »

Publié le