Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 20 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 28,1-10

Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo:

Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati;

nyamara kandi uri umuntu nturi Imana,

n’ubwo wigereranya n’Imana bwose.

Wigize umuhanga utambutse Daneli,

dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa.

Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo,

zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe.

Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe,

maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza!

Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati

’Kuko wigereranyije n’Imana,

ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi.

Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe,

icyubahiro cyawe bagihindanye.

Bazakuroha mu rwobo,

maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’

Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana,

igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye?

Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu,

ndetse uri mu maboko y’abagusogota.

Uzapfa urw’abatagenywe

ugwe mu maboko y’abanyamahanga,

kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’»

Indirimbo: Ivugururamategeko 32, 26-27ab, 27cd.29, 30, 35cd-36ab

Naravuze nti ’Mba mbajanjaguye nkabahindura ubushingwe,

nkazimangatanya icyatuma bibukwa mu bantu,

iyo ndatinya ko ababisha banyigambaho.’

Abanzi babo ntibajye aho ngo bibeshye,

bavuga ngo ’Ni twe twabarushije amaboko turabatsinda,

ngo nta bwo ari Uhoraho wakoze ibyo byose!’

Iyo baba abanyabwenge bari gusobanukirwa na byo,

bakamenya ibibafitiye akamaro mu gihe kiri imbere:

‘Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi,

abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi,

atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye,

maze Uhoraho akabatanga?

koko rero umunsi w’ibyago uri bugufi,

ibihano byabateganyirijwe ntibigitinze.»

Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we,

akazagirira ibambe abayoboke be.

Publié le