Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 21 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 2 Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 2, 1-3a.14-17

Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho, n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. Rwose ntihazagire ubabeshya na busa.

Ngicyo icyo yabatoreye, ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. None rero, bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko. Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.

Zaburi ya 95(96), 10, 11-12a, 12b-13ab, 9a.13cd

Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»

Yashinze isi yose, ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,

n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho, kuko aje,

kuko aje gutegeka isi;

nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Publié le