Isomo ryo mu gitabo cya 2 cya Samweli 6, 12b-15.17-19
Dawudi rero ni ko kugenda, avana Ubushyinguro bw’Imana mu rugo rwa Obedi‐Edomu, maze abujyana mu Murwa wa Dawudi bishimye cyane. Nuko abahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho ngo bamare gutera intambwe esheshatu, Dawudi atura ikimasa n’inyana y’umushishe ho igitambo. Ubwo ni ko Dawudi yiyerekaga imbere y’Uhoraho n’imbaraga ze zose, kandi yari akenyeye n’agatambaro kaboshye muri hariri. Dawudi n’umuryango wa Israheli bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho, bavuza urwamo rw’ibyishimo n’amakondera. Binjiza Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye. Maze Dawudi atura ibitambo bitwikwa imbere y’Uhoraho, n’ibitambo by’ubuhoro. Igihe Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha umuryango w’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Hanyuma agaburira umuryango wose; imbaga yose ya Israheli, abagabo n’abagore, aha buri wese akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’imizabibu yumye, maze imbaga yose irataha, umwe iwe undi iwe.
Zaburi ya 23(24), 7, 8, 9, 10
Marembo, nimwaguke,