Amasomo yo ku wa kabiri – Icya 4 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 11,19-26

Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.

Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.

Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».

Zaburi ya 86 (87),1.5c.2, 3.5ab, 6-7

R/Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho !

 

Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu

Uhoraho akunda amarembo yayo,

kurusha ingoro zose za Yakobo.

 

Abakuvuga bose baragusingiza,

wowe murwa w’Uhoraho !

Naho Siyoni bose bazayite ‘Mubyeyi !’

kuko buri muntu wese ayivukamo.

 

Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,

ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »

Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,

bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !

Publié le