Amasomo yo ku wa kabiri – [Icya 7 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 4,1-10

Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»? Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru.

Zaburi ya 54(55), 7-8, 9-10ab, 10cd-11ab, 23

Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,

ntiwirengagize ugutakamba kwanjye.
Wite ku byo nkubwira, maze unsubize!
Dore nazindaye, ndaganya nteshaguzwa,
kubera induru umwanzi amvuzaho,
n’inkeke nshyizweho n’umugiranabi.
Koko rero bampurijeho ubugome bwabo,
bantera buje umujinya.
Umutima wanjye urasabayangwa mu gituza cyanjye,
ubukangarane simusiga bwambundikiye,
ubwoba n’umushyitsi byantashye,
none ubu ndatengurwa wese.
Nuko ndavuga nti
«Iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma,
kugira ngo nigurukire, nshake aho mpungira.
Koko nahungira kure,
ijoro nkarirara mu butayu;
nagira bwangu, nkahasanga ubuhungiro
bundinda umuyaga w’inkubi!»
Nyagasani, sobanya amagambo yabo,

boye guhuza imvugo;
kuko nduzi urugomo n’intonganya
byabaye urudaca mu mugi,
bigakomeza kwiyongera ku nkike zawo umunsi n’ijoro!
Muri wo nyirizina hahora ubugome n’ubwicanyi,
Tura umuzigo wawe, uwukorere Uhoraho,

na we azagutera inkunga;
ntazemera ko intungane ihungabana na rimwe.
Publié le