Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 ya Mutagatifu Petero 1,10-16
Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana. Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira. Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira. Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera, mukiri mu bujiji; ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.»
Zaburi ya 97(98), 1, 2-3ab, 3cd-4