Amasomo yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 10 gisanzwe, A

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 17, 7-16

Bitegetswe n’umuhanuzi Eliya, hashize iminsi umugezi urakama kuko nta mvura yari yaraguye mu gihugu. Uhoraho aramubwira ati “Haguruka ujye i Sareputa y’i Sidoni maze uhagume; hariyo umugore w’umupfakazi nategetse kujya aguha ibigutunga.”

 Eliya arahaguruka ajya i Sareputa yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira ati “Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe !”Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati “Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.”Umugore aramusubiza ati “Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe ! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye tuwurye, ahasigaye twipfire.” Eliya aramubwira ati “Wigira ubwoba ! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya : Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.” Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya we na Eliya n’urugo rwe. Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.

 

Zaburi ya 4, 2, 3, 4-5a, 7, 8-9b

R/ Uhoraho dusakazeho umucyo ugukomokaho ! 

Igihe ngutabaje, jya unsubiza, Mana indenganura;

mu magorwa ni wowe unkura ahaga.

Gira ibambe wumve isengesho ryanjye !

Mwa Bantu mwe, muzahereza he kunangira imitima,

mukunda ibitagira shinge kandi mukararurwa n’ibinyoma ?

Mumenye ko Uhoraho yatonesheje umuyoboke we;

iyo ntakiye Uhoraho aranyumva.

Nimuhinde umushyitsi mureke gucumura.

Hari benshi bajya bavuga ngo “Ni nde uzaduha guhirwa ?”

Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho !

Wanshyize mu mutima ibyishimo,

biruta iby’igihe bari bakize ku ngano no kuri divayi.

Kuko wowe wenyine, Uhoraho, ungumisha mu mudendezo.

Publié le