Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 18 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 30, 1-2.12-15.18-22

Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye

Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho;

nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu.

Bityo rero, muri abahamya banjye,

naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —

Nta muntu ufite wo kukurengera,

igikomere cyose kibonerwa umuti,

ariko icyawe nta miti yakivura.

Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho!

Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi;

ari na cyo gihano cyawe

kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,

n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.

Kuki utakishwa n’uruguma rwawe?

Igikomere cyawe ntigishobora gukira!

Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,

n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.

Uhoraho avuze atya:

Nzavugurura amahema ya Yakobo,

abayatuye mbagirire impuhwe:

buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo,

na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo.

Abantu bazavuza impundu zo gushimira,

ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo.

Nzabaha kororoka ubutazagabanuka,

nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa.

Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye,

umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye,

maze mpane ababashikamiraga bose.

Umwami wabo azaba ari umwe muri bo,

umutware wabo azabakomokemo,

kandi nzamuzane mwiyegereze.

Ni nde rero watinyuka kunyegera?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana.

Zaburi ya 101 (102), 16-18, 19-21, 29.22-23

Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,

n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,

kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,

akahigaragariza yuje ikuzo;

ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,

akita ku byo bamusaba.

Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,

maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;

kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,

aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,

kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,

kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

Abahungu b’abagaragu bawe bazatura,

maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe.

Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho,

n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu,

igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe,

kugira ngo bigaragire Uhoraho!

Publié le