Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 19 gisanzwe, A, Imbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 2, 8-10; 3, 1-4

Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.»

Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze, icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo.

Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho rya ! Icyo gitabo weretswe, kirye ; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.» Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.» Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki.

Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye.

Zaburi ya 118, 14.24, 72.103, 111.131

Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe

kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,

imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi

by’amasikeli ya zahabu na feza.

Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,

kurusha ubuki mu kanwa kanjye!

Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye,

ni na byo byishimo by’umutima wanjye.

Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,

kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

Publié le