Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 23 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 6,1-11

Bavandimwe, igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe ? Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza ? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje ? Ntimuzi ndetse ko n’abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe ? Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye ? Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe ? Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera! Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza? Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu ! Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y’Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose, kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Ngoma y’Imana. Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.

 

Zaburi 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b

Alleluya!
 
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.
 
Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
 
Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
bakore mu gahogo barata Imana,
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!
Alleluya!
Publié le