Amasomo yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 5 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 14,19-28

Pawulo na Barinaba bari i Lisitiri, haza kwaduka Abayahudi baturutse i Antiyokiya n’Ikoniyo, bigarurira rubanda. Batera Pawulo amabuye, hanyuma bamukururira hirya y’umugi bibwira ko yapfuye. Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe. Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya. Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati « Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana. » Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. Bamaze kwamamaza ijambo ry’lmana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. Bahavuye bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga lmana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. Bagezeyo bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yarakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera. Nuko bamarana iminsi n’abigishwa.

Zaburi ya144 (145), 10-11, 12-13ab, 3ab.21

R/Uhoraho, abayoboke bawe nibarate ikuzo ry’Ingoma yawe.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize !

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

Ubutegetsi bwawe buzaramba.

 

Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwiriye gusingizwa !

Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,

n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,

iteka ryose rizira iherezo !

Publié le