Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 25 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani 21, 1-6.10-13

 

Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho, akawuyobora,
mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose.
 
Inzira za muntu zose abona zimunogeye,
ariko Uhoraho ni we upima imitima.
 
Ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho,
kuruta ibitambo.
 
Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata
ni byo bigaragaza icyaha cy’abagome.
 
Imigambi y’umunyamwete iramukiza,
ariko uhubuka wese aba asanga ubutindi.
 
Umutungo w’umwibano ni ubusa buyoyoka,
na bene wo baba bashaka urupfu.
 
Umutima w’umugiranabi uhora ushaka ikibi,
ndetse n’incuti ye ntayireba neza.
 
Nibakubita umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge,
nibigisha umunyabuhanga, azunguka ubumenyi.
 
Nyir’ubutungane yitegereza inzu y’abagiranabi,
abagome bose akabarindimurira mu makuba.
 
Uwanga kumva umunyantege nke amutabaje,
na we azataka abure umutabara.

Zaburi ya  118(119), 1.27, 30.34, 35.44

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,
bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,
kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.
Nahisemo kutazagutenguha,
nsobanukirwa n’amateka yawe.
Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe,
maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.
Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,
kuko ari yo anezereje.
Ndashaka gukurikiza amategeko yawe,
iteka ryose rizira iherezo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,19-21

Nuko nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.» Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza.»
Publié le