Amasomo yo ku wa kabiri Mutagatifu

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 49,1-6

Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga. Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we. Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli,) ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa, mvunwa n’ibidafite akamaro.» Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura, igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye. None ngaha, Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.» 

 

Zaburi ya 70 (71), 1-2, 3, 5a.6, 15ab.17

R/Nzamamaza umutsindo wawe n’agakiza kawe, ubuziraherezo! 

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

sinzateterezwa bibaho.

Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,

untege amatwi maze undokore.

 

Umbere urutare negamira,

nshobora guhungiramo buri gihe;

wiyemeje kunkiza,

wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

 

Ni wowe mizero yanjye Nyagasani,

narakwisunze kuva nkivuka,

unyitorera nkiva mu nda ya mama,

ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

 

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe,

kuko ibyiza byawe bitagira ingano.

Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

Publié le