Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 15 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 2′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 2,1-15a

Hariho umugabo wo mu nzu ya Levi, ajya kurongora umukobwa wo kwa Levi. Uwo mugore arasama, abyara umuhungu. Abonye ko ari mwiza, aramuhisha bimara amezi atatu. Kubera ko yari atagishoboye gukomeza kumuhishahisha, amubohera agatebo k’urufunzo, agahomesha ubujeni n’amakakama, aryamishamo umwana, maze amurambika mu rufunzo ku nkombe y’Uruzi. Mushiki w’umwana yicara ahitaruye ngo arebe icyaza kumugwirira. Nuko rero umukobwa wa Farawo amanuka ku Ruzi ajya koga, naho abaja be bagendagenda ku nkombe y’Uruzi. Ngo arabukwe ka gaebo mu rufunzo, yohereza umuja we aragaterura. Ngo agapfundure, abonamo akana k’agahungu kariraga. Nuko agira impuhwe, aravuga ati «Ni umwana w’Abahebureyi we!» Ubwo mushiki w’umwana abwira umukobwa wa Farawo, ati «Mbese urashaka ko njya kugushakira umurezi mu bagore b’Abahebureyi, kugira ngo akonkereze uyu mwana?» Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati «Ngaho genda.» Nuko umukobwa ajya gushaka nyina w’umwana. Umukobwa wa Farawo aramubwira ati «Jyana uyu mwana, umunyonkereze, nzaguhemba.» Umugore atwara umwana, maze akajya amwonsa. Amaze gukura, amuzanira umukobwa wa Farawo, nuko amugira umwana we, ati «Mwise Musa, kuko namukuye mu mazi.» Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo. Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be. Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona, agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi. Bukeye yongera gusohoka, abona Abahebureyi babiri barwanaga. Abwira uwarenganyaga undi, ati «Ni iki gituma ukubita mugenzi wawe?» Uwo muntu aramusubiza ati «Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese uribwira ko wanyica, nk’uko wishe wa Munyamisiri?» Musa agira ubwoba, aribwira ati «Nta kabuza, byaramenyekanye!» Farawo ngo abimenye, ashaka kwica Musa.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 68 (69)’]

Zaburi ya 68 (69),3, 14, 30-31, 33-34

Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge;

nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana.

Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye;

igihe cyo kuntabara kirageze,

Mana, Nyir’ubuntu budashira,

undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare,

ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure!

Ubwo nzaririmbe izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo.

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le