Kuwa 5/12/2017
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 11, 1-10)
Dore ibyo Uhoraho Imana avuze : 1Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. 2Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, 3kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. 4Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu. Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. 5Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko.
6Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. 7Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. 8Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. 9Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja ! 10Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 72 (71),1-2, 7-8,12-13,17)
Inyik/ Ubutabera bugiye gusagamba, n’amahoro asesure.
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe ;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba !
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe !
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Dore Nyagasani Umwami wacu araje n’imbaraga nyinshi,
kugira ngo amurikire amaso y’abagaragu be.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka (Lk 10, 21-24)
Muri icyo gihe, 21Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu maze aravuga ati « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira. » 23Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati « Hahirwa amaso abona ibyo muruzi ! 24Ndababwira ukuri : abahanuzl benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva. »
Iyo Ivanjili Ntagatifu