Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 24, 8-17
Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nahushita, akaba umukobwa wa Elinatani w’i Yeruzalemu. Yakoze nabi imbere y’Uhoraho nk’uko se yabigenjeje. Muri icyo gihe, abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, batera Yeruzalemu; umurwa uragotwa. Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ubwe arahaguruka asanga ingabo zahiro zigota uwo murwa. Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda, aritanga yiha umwami wa Babiloni, we na nyina n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye.
Nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, umwami wa Babiloni asahura umutungo wose wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro y’umwami; amenagura ibintu byose bya zahabu, Salomoni, umwami wa Israheli yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho. Afata abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi nibo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu. Avana Yoyakini i Yeruzalemu ajya kumufungira i Babiloni, amujyana na nyina, abagore be, ibikomangoma bye n’abatware b’igihugu. Abakungu bose bari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bari igihumbi; abo bose umwami wa Babiloni abajyana bunyago i Babiloni hamwe n’abasirikare bose b’intwari. Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya.
Zaburi ya 78(79), 1, 2, 3, 4a.5, 8, 9
R/ Nyagasani, girira ikuzo ryawe maze udutabare.
Mana, abanyamahanga barakurengereye,
bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,
Yeruzalemu bayihinduye amatongo.
Imirambo y’abagaragu bawe,
bayigaburiye ibisiga byo mu kirere;
imibiri y’abayoboke bawe,
bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.
Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,
mu mpande zose za Yeruzalemu,
kandi nta wasigaye ngo abahambe.
Abaturanyi bacu baradutuka;
mbese Uhoraho, uzarakara na ryari ?
Ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro ?
Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,
udusanganize bwangu impuhwe zawe,
kuko tugeze ahaga !
Dutabare, Mana y’agakiza kacu,
ugiriye ikuzo ry’izina ryawe ;
turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,
ugiriye izina ryawe.