Amasomo ya Misa yo ku wa kane [Icyumweru cya 22 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyakolosi 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 1,9-14

Bavandimwe, ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 97 (98)’]

Zaburi ya 97 (98),2-3ab, 3cd-4, 5-6

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

 

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe,

nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;

nimusingize Umwami, Uhoraho.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le