Amasomo yo ku wa kane [ 29 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 6′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 6,19-23

Bavandimwe, ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero, igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu. Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 1 ‘]

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4bc-6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le